in

Yari yaratangiye gusarura ! RIB yataye muri yombi umuturage wahingaga urumogi

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2024,hagaragaye umuturage wahingaga urumogi mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Mulinja,mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kibirizi.

Umuyobozi wa karere ka Nyanza yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru.

Uyu mugabo yahingaga urumogi mu murima we wa masaka ndetse no mu gikari k’inzu ye.  Ubwo uyu mugabo yafatwaga, inzego z’umutekano zasanze afite ibiti 70 by’urumogi mu murima we harimo n’ibyumye bicyekwa ko yari yaratangiye gusarura.

Nubwo mu Rwanda hasohotse itegeko ryemera guhinga urumogi, ariko ntibyemewe ku bantu bose , byemewe ku babifiteye uburenganzira gusa kandi nabwo ku mpamvu z’ubuvuzi. Bivuze ko uyu muturage nahamwa n’icyaha azahanwa.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yataye muri yombi umukozi wa minisiteri y’urubyiruko

Gusenga mbivuyemo tuzahurire mu ijuru! Pasiteri yariye million 969 muri betting , gusenga ahita abivamo