in

Wasanga nawe wifuza umukunzi uberanye n’iyi miterere

Buri muntu agira uwo akunda kandi na we akifuza ko amukunda, ariko mu ntangiriro ugasanga bigoye kumenya niba uwo wifuzaho urukundo na we ari ko bimeze.Muri iyi nkuru turareba ibiranga umukobwa wakubera umukunzi w’inzozi zawe mu gihe yagukunze:

1.Numusaba ko muhura adafite umwanya azagusaba ko muhindura umunsi

Iyo umukobwa yagukunze, yifuza ko mwongera kubonana. Iyo umusabye ko mubonana agasanga afite indi gahunda, agusaba ko mwayishakira undi munsi, na ho iyo atagushaka akora uko ashoboye akakwereka ko ahuze kandi adashaka ibintu bimurogoya.

Kukugirira amatsiko na byo burya ni ikindi kimenyetso kerekana ko umukobwa ashobora kuba yagukunze, kuko ahora agushakira umwanya ngo mubonane n’iyo yaba afite gahunda nyinshi.

2.Ahora agutaka kugira ngo akugushe neza

Iyo umukobwa agutaka cyangwa agakora utuntu dusekeje ngo akugushe neza, ni ikimenyetso cyiza cyane kerekana ko agukunda. Rachel DeAlto akibaza ati “Ese aragusekera? Aragutaka? Akoherereza udufoto twe (selfies)? “Niba arimo kugerageza kukunezeza, umenye ko ashobora kuba agukunda

3.Iyo muganira akora uko ashoboye ngo mukomeze ikiganiro

Mwaba murimo kuganira imbonankubone cyangwa murimo kwandikirana, iyo umukobwa agukunda, ajya muri icyo kiganiro n’umutima we wose. Iyo murimo kwandikirana ntabwo yandika ubutumwa bw’ijambo rimwe gusa cyangwa ngo akoreshe umutwe yikiriza / ahakana ,igihe muganira muri kumwe. Ahubwo usanga yishimira kukubaza ibibazo no kongera umunyu mu kiganiro cyanyu kugira ngo kibe kirekire.
”.

4.Inshuti ze n’umuryango we baba bakuzi

Iyo umukobwa akwitayeho, ntabwo aterwa isoni no kukuganiraho iyo ari kumwe n’inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe, kandi n’ubusanzwe abakobwa bakunda kubwira ibintu hafi ya byose inshuti zabo (abakobwa).Umukobwa nk’uyu iyo umuhamagaye kuri telefone ari kumwe n’inshuti arakwitaba, kandi ntatinya no kubabwira ko mufitanye gahunda ikomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Umunyamahanga yegukanye agace ka mbere muri #TdRwanda2022

Abakobwa bafite amabuno n’inseko nziza nibo barimo kuzengurukana n’abanyonzi b’amagare muri #TdRwanda22 (Amafoto)