in

NdabikunzeNdabikunze

Wari uziko kubira ibyuya ari indwara ikomeye?sobanukirwa.

Kubira ibyuya bikabije ni indwara izwi mu cyongereza nka ‘Hyperhidrosis’. Iyi ndwara igaragazwa no kugira ibyuya mu buryo budasanzwe kandi byinshi, ni indwara ishobora kuza mu buto cyangwa uri ingimbi. Ibice bikunda kwibasirwa cyane ni mu kiganza hagati, mu bworo bw’ikirenge, mu kwaha ndetse no mu ihiniro (nko ku mavi cyangwa inkokora).

Kubira ibyuya bikabije biterwa n’iki?

Kubira ibyuya bikabije bishobora kuba indwara yizanye, iturutse ku bundi burwayi waba ufite, ikibazo mu mikorere y’umubiri cyangwa se ikoreshwa ry’imiti.

Bigaragara mu bwoko 3:

Kubira ibyuya bikabije bitewe n’ibyiyumviro (nk’ubwoba, stress, kubona umuntu ukunda cyangwa se guhagarara imbere y’abantu, nibindi.), ibi akenshi bikunze kuza mu biganza, mu ihiniro no ku gahanga.

Kubira ibyuya bikabije mu bice bimwe; ni ukwangirika gukurikirwa no kugaragara ku bwinshi ku dutsi duto tw’ubwonko dushinzwe kugena ubushyuhe umubiri ugomba kuba uriho muri ako gace runaka.

Kubira ibyuya ahantu hose icyarimwe; ibi akenshi biterwa n’imikorere mibi y’ingingo zishinzwe kugena ubushyuhe mu mubiri, cyangwa se bishobora guterwa n’indi ndwara ushobora kuba ufite. Nubwo iyi ndwara itica, ariko ibangamira uyifite.

Ni izihe ndwara zitera kubira ibyuya bikabije?

Nubwo kuri bamwe byizana ariko hari indwara zishobora gutera iki kibazo, zimwe muri zo twavuga:

Indwara z’udutsi duto tw’ubwonko ndetse n’indwara ya neoplastic (uku ni ukwiyongera gukabije k’uturemangingo ahantu runaka aribyo kenshi bibyara kanseri).

Ubushyuhe bw’umubiri kuba buri hasi cyane (iyi ni indwara idakunze kuboneka cyane ituruka mu duce tw’ubwonko dushinzwe ubushyuhe mu mubiri tuba tudakora neza rimwe na rimwe).

Indwara zitera imihandagurikire mu mikorere y’umubiri. Aha twavuga; Diyabete cyangwa indwara y’igisukari, Menopause, Pheochromocytoma (soma; fewokoromositoma, iyi ni indwara idakunze kuboneka nayo yibasira imvubura ziba ku mpyiko, zishinzwe gutanga amategeko ku mubiri; adrenal glands), Kwangirika kw’imitsi y’ubwonko y’igice cyegereye uruhu (peripheral nerve):

Kugira isukari nke, Goutte, Indwara zica intege umubiri, Indwara y’igituntu (umurwayi wayo abira ibyuya bikabije cyane cyane nijoro), Kwiyongera gukabije kwa zimwe mu ngingo (bishobora kuba impyiko, cg se ingingo zikora amatembabuzi), indwara yibasira imihindagukire y’uruhu, n’ibindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umutware w’umunyamakuru Sandrine Isheja Butera yamukoreye ubwo yamusangaga muri studio (video)

Abana b’abanyarwanda bibajije impamvu bavutse basa nk’abazungu| Dore igisubizo batanze