Uyu mwana muto cyane wamamaye mu itangazamakuru kubera uburyo abwiriza Ijambo ry’Imana yatunguwe ku isabukuru y’amavuko n’inshuti n’umuryango, maze akorerwa ibirori biteye ubwuzu.
Benie ni umwana w’imyaka8 y’amavuko utuye mu mujyi wa Kigali, abantu benshi bamumenyeye mu biganiro bitandukanye bica kuri Youtube. Uyu mwana w’umukobwa benshi batangarira ubuhanga afite mu kubwuriza ijambo ry’Imana aho bavuga ko ariyo imukoreramo.Dore ko na we ahamya ko ibyo avuga atabanza kubifata mu mutwe ahubwo asoma akumva icyo bishatse kuvuga ubundi Imana ikamufasha kubyigisha neza.Uyu mwana akaba yatunguwe ku isabukuru y’amavuko ye akorerwa ibirori nkuko amashusho dukesha Big Town Tv abigaragaza. Hari abantu batandukanye,abana bari mu rungano rwe, nabakuru bose bamwifurizaga gukura akajya hejuru ndetse banamusengera ngo Imana ikomeze kumuha ubuhanga mu byo yigisha.