in

Wa mwana wiga muri P2 wanze gusiba ishuri akiyemeza guheka uruhinja iwabo bari bamusigiye bamubujije kujya ku ishuri, yahembwe bikomeye

Ku munsi wo ku wambere tariki ya 11 Werurwe 2024, nibwo umwana wo mu karere ka Rubavu wiga mu mwaka wa kabiri wa mashuri abanza(P2) kuri GS Rambo, yagiye ku ishuri ahetse umwana Mama we yari yamusigiye ajya ku ishuri.

Uyu mwana w’umuhungu witwa IBRAHIM  yari yasigiwe umwana na Mama we amubwira ko yajya kwiga cyangwa ntageyo byose ari kimwe. Gusa umwana ku bw’urukundo akunda ishuri, yiyemeje kugaburira murumuna we, amuha igikoma, ndetse aramwoza ubundi aramuheka ajya kwiga.

Ubwo uyu mwana wagombaga kwiga ikigoroba yageraga ku ishuri, yasanze abandi bamaze gufata ifunguro rya Saa sita!,  gusa ubuyobozi bw’ikigo bwategetse ko atekerwa ibye ndetse umukozi ushinzwe kwita ku isuku akaba amufashije uwo mwana akajya mu ishuri gukurikirana amasomo.

Nyuma umubyeyi wa IBRAHIM yatumijweho ashyikirizwa umwana, ndetse araganizwa, abwirwa ko atagomba gusibya umwana ukundi.

Umuyobozi w’ikigo cya GS RAMBO abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter, yatangaje ko uyu mwana yahembwe ndetse akaba yaragizwe urugero rwiza abandi bakwiye kureberaho.

Yagize ati ” [GS RAMBO yo mu karere ka Rubavu], IBRAHIM WIGA P2 wasigiwe umwana akanga gusiba ishuri akaza amuhetse,nyuma yogutumiza umubyeyi akaganirizwa ndetse akanasabwa guheka umwana kugirango Ibrahim yige,IKIGO cyashimiye Ibrahim kiranamuhemba byigisha abandi gukomera kuishuri “.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo mu Burundi ni amayonera ! Dynamo yo mu Burundi yari yemeye kwambara umwambaro uriho Visit Rwanda ngo isubizwe mu irushanwa yongeye ishushubirizwa n’abayobozi

RIP Abdallah: Umukuru w’umuryango w’aba Islam yapfuye