in

Ibyo mu Burundi ni amayonera ! Dynamo yo mu Burundi yari yemeye kwambara umwambaro uriho Visit Rwanda ngo isubizwe mu irushanwa yongeye ishushubirizwa n’abayobozi

Ikipe ya Dynamo yari yaserukiye igihugu cy’Uburundi mu mikino ya Basketball iri kubera muri Africa y’Epfo, yari yarabujijwe kwambara imyambaro iriho Visit Rwanda  n’ishyirahamwe ry’imikino ya Basketball mu Burundi (FEBABU), kubera ibibazo bya politike biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Nyuma yuko iyi kipe itewe mpaga ndetse hakaba hagombaga kwiyongeraho ibihano byo kumara imyaka 5 idakina iri rushanwa, abayobozi bo muri federasiyo FEBABU, ndetse n’abayobozi ba Dynamo bagiranye ibiganiro bemeranya ko iyi kipe igomba gukurikiza amabwiriza y’irushanwa ubundi igakomorerwa.

Nyuma yo kubyemeranya ubuyobozi bw’ikipe bwandikiye ubuyobozi bwa BAL bubamenyesha ko Dynamo yiteguye gukurikiza amabwiriza y’irushanwa ubundi igakomorerwa gukomeza irushanwa ndetse  igakurirwaho n’ibihano.

Gusa nyuma y’ibyo,  Ejo hashize ku itariki ya 11 Werurwe 2024, Saa tanu z’ijoro n’iminota 21 (23:21 pm) , ubuyobozi bwa Federasiyo ishinzwe imikino ya Basketball mu Burundi (FEBABU)  bwandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe buyishwishwiburiza, buyibwira ko itagomba kwambara imyenda iriho Visit Rwanda.

Ibi byanditswe mu ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi mukuru wa FEBABU. Ibyo bisobanuye ko Dynamo niramuka yongeye kwanga gukina ikurikije ibisabwa n’irushanwa, iraza guterwa mpaga ya kabiri, kandi ibyo bivuze ko iraba isezerewe mu irushanwa. Si ibyo gusa kuko hiyongeraho n’ibihano byo kumara imyaka itanu idakina iri rushanwa.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyaka ntiyihishira! Cristiano Ronaldo, igitego yahushije ari kumwe n’umunyezamu bonyine cyitumye Al Nassr isezererwa muri Champions League ya Asia – VIDEWO

Wa mwana wiga muri P2 wanze gusiba ishuri akiyemeza guheka uruhinja iwabo bari bamusigiye bamubujije kujya ku ishuri, yahembwe bikomeye