Niba ugiye gutangira kuganiriza inkumi bwa mbere ushaka kuyiganisha mu rukundo, ukwiye kubanza kumenya ibi bintu twaguteguriye kuko ari bimwe mu bizatuma uwo mukobwa arushaho kukumva kandi akaguha umwanya uhagije mbese ntawe uzifuza kureka kukumva.
1.Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi
Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta,waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura.Gerageza uhindure uburyo;wenda niba waramusanze iwabo,ku ncuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse bose.
2.Gerageza kumenya amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare
Ugomba kugerageza kumenya amakuru ya vuba ari gucicikana ku byamamare kugira ngo uze kuyatangiriraho cyangwa bibe byagufasha igihe muri kuganira bibaye bike dore ko akenshi iyo abantu bahuye bwa mbere ntabyo kuvuga byinshi baba bafite.
3.Irinde guhubuka
Mugihe uhuye n’umukobwa bwa mbere ugomba kwirinda guhubuka ahubwo ukavuga amagambo asobanutse kandi yumvikana ukirinda guhubuka ukomeretsa umutima we bityo ugomba gushaka amagambo amushimisha cyane ndetae ukagerageza kumenya ibyo akunda
4.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe
Igihe cyose wahuye n’umukobwa umushakaho urukundo ugomba kuba wibitseho ibyo kumusetsa buhoro buhoro ukagira amagambo make
5.Muganirize ku bijyanye n’uburinganire
Gerageza umuganirize kubijyanye n’uburinganire uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga bikanatuma umenya icyo abitekerezaho ari nako ikiganiro kirushaho gukomeza.
6.Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira
Birumvikana ko iyo umuntu ashonje ashobora gucika intege mu kiganiro.Iyo abonye ko umwitayeho arushaho kugira murare ikiganiro kikarushaho kuryoha no kutamurambira rero ugomba gutegura icyo kunywa cyangwa icyo kurya kikabafasha kuganira neza.
7.Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze
Gerageza urebe ikintu kiri kuri we maze umubwire ko ari cyiza cyangwa we niba ubona ari mwiza bimubwire urebe n’uburyo abyakira,ariko akenshi biramushimisha.
8.Ntukwiye kwirengagiza kumusuhuza
Ijambo “mwiriwe” (Hi) cyangwa Mwiriwe ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga rero ugomba kwibuka kumusuhuza mugihura ako kanya.
9.Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mu kivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro
Ushobora kureba ikintu kibegereye cyingirakamaro maze ukakiganiraho bityo biryoshya ikiganiro nawe ukamureka akakugezaho inkuru afite icyo gihe wirinda kwiharira ijambo