in

Wa mupasiteri wise abagabo imbwa amennye umuceri hasi nyuma yo kwibasirwa(Video)

Ku itariki 29 gicurasi 2022 uwitwa paster Fanny yagiye kuri television ikorera kuri Youtube nuko avuga mu magambo akakaye cyane ko umugabo utunze umugore ataramukoye ari imbwa y’insyuguri aho yagize ati”burya iyo utunze umugore utakoye uba uri imbwa nyagasyuguri mayibobo, n’Imana ntibyemera”.

Ibi byazamuye impaka zikomeye hirya no hino ,haba mu bakozi b’Iamana n’abantu basanzwe ,bavuga ko nta muntu w’umugabo ukwiye kwitwa imbwa.Kuri ubu pasiteri Fanny yongeye kubishimangira mu kiganiro yatanze kuri Youtube avuga ko nubwo bamwibasiye ariko yasubiramo impamvu yavuze ko umugabo ubana n’umugore ataramukoye ari imbwa.

Uyu mupasiteri yagize ati:”mbisubiremo,umusore atereta umukobwa akamusaba byose birimo n’ibyishimo ariko iyo atubahirije inshingano tumwita imbwa.Ikigira umuntu umugabo si ukubyara ahubwo ni ukubahiriza inshingano ze.Iyo atabikoze yitwa imbwa”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ukiri muto ari mu marira nyuma yo kuryama n’imbwa ngo ahabwe amamiliyoni

Abantu barakajwe n’ibyo umusore yakoreye umugeni ku munsi w’ubukwe bwabo bamusabira gatanya