in

Abantu barakajwe n’ibyo umusore yakoreye umugeni ku munsi w’ubukwe bwabo bamusabira gatanya

Abantu barakariye cyane umukwe wahemukiye umugeni ku munsi w’ubukwe bwabo amusiga keke mu maso hafi yo kumubuza umwuka maze basaba ko bakwaka gatanya.

Muri videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, umukwe n’umugeni bafotowe bari imbere ya keke nini. Byombi birasa neza. Imyambarire y’umugeni nayo iramukwiriye. Ariko ntiyari azi ibizamubaho nyuma yigihe gito.

Nkuko bigaragara muri videwo uyu musore utagira impuhwe yafashe igice cya keke hanyuma acyomeka mu maso h’umugeni. Umugeni yahise yitura hasi kubera kubura umwuka naho umusore akomeza kumutsindagira keke mu maso.

Nyuma yibi abakoresha imbuga nkoranyambaga babajwe n’ibyo uyu musore yakoze maze basabira uyu mugeni ko yakwaka gatanya kuko uyu musore azanamwica.Bamubwiye ko iri ari ihohoterwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mupasiteri wise abagabo imbwa amennye umuceri hasi nyuma yo kwibasirwa(Video)

Amafoto: Yateretse inzara imyaka 30 none bimukozeho