Nyuma y’ibyumweru bibiri asohoye indirimbo yanyuze abanyarwanda batari bake yise Ngufite ku mutima, umuhanzi The Ben yatangiye gufata amashusho yiyindirimbo mu nzu nziza cyane i Musanze.
Mu mashusho Yegob yabashije kubona bikaba bigaragara ko The Ben azaba ari kumwe numukobwa w’uburanga buhebuje akaba ariwe azaba arimo aririmbira ko amufite ku mutima.
Aya mashusho akaba yarafashwe ku munsi w’ejo, clip video yiyi ndirimbo bikaba biteganyijwe ko izajya ahagaragagara mu minsi ya vuba.