Uyu mugabo witwa Budimir Buda Šobat w’imyaka 54 ukomoka muri Korowasiya, ni we washoboye kwandika amateka mashya ku isi nk’umuntu umara igihe kirekire kirenga iminora 24 yafunze umwuka adahumeka.
Mu myaka mike ishize, Budimir yaretse ishyaka rye benshi ryo kuba yafunga umwuka iminota hafi 30 ikarangira, yubaka umubiri kandi yemera kwiga kwibira mu mazi nk’ayo akorera imyitozo bidatinze aba umwe mu bantu 10 ba mbere ku isi bafunga umwuka igihe kirekire, abenshi muri abo 10 bamara iminota isaga 20 ariko ntibarenze 24.
Gusa uyu mugabo we yabashije guca kuri bariyeri y’iminota 24, aho mu minsi ishize yarangije amateka ye akandikwa muri Guinness aho yamaze iminota 24 n’amasegonda 33 mu mazi adahumeka. Amakuru avuga ko Budimir Buda Šobat yari asanzwe afite rekodi ya Guinness World Record, ubu nibwo yashoboye guca amateka ye arenzeho, ashyiraho igihe gishya cy’iminota 24 n’amasegonda 33. Ni imyiyereko yabereye mu kidendezi cyo koga mu mujyi wa Sisak, Šobat yari ayobowe n’abaganga, abanyamakuru ndetse n’abamushyigikiye arangije kwandika ibyo yagerageje.