in

Uwariye akumuziki ntagarahara Charly na Nina bagarutse mu yindi sura Lavender. inkuru irambuye.

Mu gihe abantu benshi bari barihebye ndetse bavuga ko abahanzi b’abakobwa bari bakomye mu Rwanda aribo Charly na Nina baba baravuye mu muziki ndetse bakaba barabiretse burundu, bakaba baragararutse kuko bari bafite akayihayiho ko kuririmba.

Nyuma y’uko bamaze gukora igitaramo baririmbyemo mu gihugu cya Congo igitaramo kiswe Amani Festival, bakaba barasanze umuziki batawuvirira bakaba bamaze gutangaza ko bagarutse ndetse banatangaza indirimbo yabo nshya.

Mu gihe bari bamaze kuva ku rubyiniro muri Congo, Itangazamakuru rikaba ryarababajije nimba bari baratandukanye bakaba barasubije ko batari baratandukanye ahubwo bari barafashe akaruhuko, bakaba baranijeje abakunzi babo ko bagiye gushyirwa indirimbo yabo hanze.

Charly na Nina bakaba bagarutse mu muziki.

Nyuma y’uko babitangaje abakunzi babo barategereje baraheba gusa nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bakaba bashyize indirimbo yabo nshyashya hanze bakaba barayise Lavender.

Iyi ndirimbo ikaba ije yiyongera kuzindi ndirimbo bavuze ko bafite, izi ndirimbo zose bakaba barazikoze bucece mu gihe abantu benshi bibazaga nimba baravuye mu muziki bakaba babikoze nko gutungurana.

Iyi ndirimbo yabo Lavender ikaba yarakorewe muri studio ikomeye mu Rwanda ya country record ndetse ikaba yaranakozwe na Element eleeee.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mutubarire mu dutize amatwi”-Charly na Nina bashyize indirimbo nshya hanze

Umufana wo mugihugu cya Brazil ya huruje ibitangazamakuru bikomeye