in

“Utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi, wasanga uri umuswa nk’azo” Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yasubije APR FC ibaratisha ibikombe

Nyuma y’iminsi mike Chairman wa APR FC avuze ko ku bwabo babona ikipe ya Rayon Sports atari mukeba kubera ko nta hantu na hamwe bahuriye mu gutwara ibikombe by’imbere mu gihugu, byatumye Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro nawe amusubiza.

Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bubaka Rayon Sports bareba urwego Nyafurika, batarajwe ishinga n’ubukeba bwo mu Rwanda.

Yagize ati “Uwabivuze afite icyo yashakaga kugeraho, njye sinabyumvise. Icya ngombwa ni ugusobanukirwa icyo ubukeba ari cyo. Twe dukina umupira tugahura n’amakipe yose, hari abadutsinda, hari n’abo dutsinda n’iyo (APR) irimo”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo dukeneye gushaka umukeba mu Rwanda, dufite icyerekezo kirekire. Uramutse utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi wasanga uri umuswa nka zo kuko mu mupira wacu ntaho twari twagera.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mukinnyi ukomeye cyane muri Africa yitabye Imana, gusa haracyekwa icyamwishe

Ishuri KSP Rwanda ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 20 basoje kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro