in ,

Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zari rukomeje kugurumana nyuma y’imyaka 2 barashwanye

Amafoto ari gucicikana ari kwerekana Diamond Plutnumz, Zari n’abana babyaranye bari ku cyicaro cya Pepsi i Dar- es Salaam ibintu bikomeje gutuma benshi bahamya ko umubano wabo ushobora Kuba ugiye kugaruka nyuma y’imyaka 2 baratandukanye.

Kuva mu cyumweru gishize Zari Hassan yazanira abana Diamond ngo ababone nyuma y’imyaka ibiri batabonana bakomeje kugaragara bari mu munyenga w’urukundo. Nk’ubu muri weekend yashize bari mu mukino wahuje Simba na Yanga. Noneho ubu bari ku cyicaro cya Pepsi mu mujyi wa Dar-es Salaam n’ubundi uwo muhanzi asanzwe yamamaza ibikorwa by’iyo sosiyete.

Zari na Diamond bakomeje kugaragara henshi bari kumwe.

Uwita umwamikazi ukize (Boss lady) ku ya 5/11/2020 ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Diamond aribo Princess Tiffah na Nillan Dangote basuye se nyuma y’imyaka ibiri badacana iryera.

https://www.instagram.com/tv/CHOBBx7hzCD/?igshid=1r82dqd78u17v

Ni kenshi bagiye babazwa niba bagiye kongera kugacishaho ariko bo bakabikwepa aho bakunze kubwira itangazamakuru ko bari gukora inshingano za kibyeyi. Diamond ni umwe mu bamamariza Pepsi ku isi, umuryango wose ubu uri gutembera ahantu heza mu Mujyi wa Dar-Es Salaam.

Bigeye.ug yanditse ko uyu muryango uri mu munyenga w’urukundo ku buryo bigoye kumenya niba barongeye gusubirana dore ko bamaze icyumweru cyose babana mu nzu imwe ya Diamond Plutnumz.

https://www.instagram.com/jaymaudaku/?utm_source=ig_embed

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niwibonaho ibi bimenyetso uzamenye ko ugiye kwinjira mu rukundo ruhamye.

Bitunguranye:Mohamed Salah asanzwemo COVID19.