in

Urukiko rwakatiye Innocent Kayumba wari umuyobozi wa gereza ya Rubavu wagiraga uruhare mu iyicwa ry’imfungwa

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda, rwaraye ruhanishije Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare rwamuhamijwe mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyi gereza.

Umunyamategeko wunganiraga Kayumba yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru, ko bateganya kujurira.

Uru rukiko rwahannye kandi bamwe mu bari bafungiye muri iyi gereza kubera kugira uruhare mu mpfu za bagenzi babo.

Abo ni nka Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku miryango yabuze ababo.

umucamanza yatangaje ko Innocent Kayumba ahamwa n’icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we. Rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15 no kwishyura ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bari bashinzwe iperereza muri gereza, na bo bahamijwe ibyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 13 kuri buri muntu.

Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cyo gufungwa imyaka 25, yari afungiye muri gereza ya Rubavu, akaba yahamijwe uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Uretse abahamijwe ibyaha, urukiko rwanagize umwere Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, kimwe na Augustin Uwayezu wari umwungirije.

Umucamanza yavuze ko uru rubanza rwari rurimo Innocent Kayumba  ari rumwe mu zari zigoye.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byakomeye abagore bose b’inshoreke bari guhigwa bukware kuko ngo batera umwaku igihugu

Nyarugenge -Mageragere! Abagabo barataka inkoni bakubitwa amanywa na n’ijoro