in

Byakomeye abagore bose b’inshoreke bari guhigwa bukware kuko ngo batera umwaku igihugu

Mu gihugu cy’Uburundi igikuba cyacitse nyuma yuko Perezida w’iki gihugu yemeje ko inzego z’umutekano zigomba guhiga umugore wese w’inshoreke agasubizwa iwabo.

Ibi ni itegeko ryafashwe mu Burundi ndetse rikaba ryaratangiye gukurikizwa mu ntara z’amajyaruguru y’iki gihugu.

Umuyobozi w’intara ya Ngozi yavuze ko Kugeza ku wa 26 Werurwe bari bamaze kwirukana abagore 237 mu ntara ya Ngozi. Ndetse Mu ntara ya Kayanza yo mu majyaruguru y’u Burundi ho inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’Imbonerakure zimaze kwirukana abagore barenga 200.

Mbere yuko aba bagore birukanwa, ubuyobozi bubanza kureba niba umugore n’umugabo babana byemewe n’amategeko, byaba ati uko umugore akirukanwa naho umugabo agategekwa gusubirana n’umugore we wa mbere.

Kuri ubu hari abagore bari gutandukanywa n’abagabo bamaze nk’imyaka 20 babana, bigatuma banatandukanywa n’abana babo. Ndetse hari n’abagabo bari gutegekwa gusubirana n’abagore batandukanye nko mu myaka 15 ishize.

Si ubwambere mu gihugu cy’uburundi habayeho igihe cyo kwirukana abagore b’inshoreke kuko no muri 2017 byabayeho.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Udushya dukomeje kuba twinshi muri ruhago y’i Nyarugenge! Mu cyumweru kimwe gusa, umukinnyi yakinanye amapingu, none ubu abandi bacenganye mu kibuga babisikana n’inka

Urukiko rwakatiye Innocent Kayumba wari umuyobozi wa gereza ya Rubavu wagiraga uruhare mu iyicwa ry’imfungwa