in

Undi mukino wa gatatu urasubitswe kubera ubwiyongere bwa coronavirus mu Bwongereza

Nyuma yuko twitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Noel ku munsi wejo Kuwa Gatandatu, icyorezo cya Corona Virus cyo ntigihagaze gukomeza kwiyongera hirya no hino kw’Isi.

Icyari gikurikiweho ni isubikwa ry’umukino wari kuzaba ku munsi wo ku cyumweru umunsi benshi bita umunsi w’impano (Boxing Day), Aho kubera ubwiyongere bwinshi umukino ikipe ya Everton yari kuzajya gusura ikipe Bunley ushyizweho akadomo ko utakibaye kubera ubwiyongere bwa coronavirus mu Bwongereza.

Ikipe ya Everton ubwayo niyo yisabiye ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Bwongereza ko uyu mukino wakimurwa, gusa ubusabe bwabo ntibwatewe utwatsi nyuma yo Gutanga amabaruwa agera kuri abiri.

Ni umukino wa gatatu umaze gusubikwa kugeza magingo aya wari kuzaba kuri uyu munsi wa Boxing day nyuma yaho umukino wari guhuza ikipe ya Liverpool na Leeds wasubitswe nundi wa Watford yari kuba yasuye ikipe ya Wolves nawo wasubitswe ku munsi wejo hashize.

Itangazo rishyizwe hanze na Premier League rigira riti—“Abagize akanama gakuriye Irushwanwa bafashe imyanzuro yo gusubika imikino itatu muri icyi cyumweru ku munsi wa Boxing day, ibintu bitishimiwe nabashyigikira Aya makipe.

“Turumva neza akababara kabo kuri uyu munsi w’ingenzi mu mwaka, igihe abafana baba barajwe ishinga no kwitabira maze bakareba imikino myinshi y’umupira w’amaguru.”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango:umugore yakinnye ikiryabarezi kimuriye akora ibidasanzwe.

Abantu bakozwe ku mutima n’imbwa zatabaye uruhinja rwajugunywe rukivuka.