in

Undi mugore yaciye agahigo yibaruka abana 10 icyarimwe.

Nyuma y’umugore uherutse kwibaruka abana 9, noneho haravugwa inkuru y’umugore ukomoka muri Afurika y’Epfo wibarutse abana 10 bose icyarimwe.

Uyu mubyeyi wibarutse abana 10 yitwa Gosiame Sithole, akomoka muri Afurika y’Epfo, afite imyaka 37, yari yiteze kubyara abana batandatu nk’uko umuganga wamusuzumye yari yarabyemeje.

Mu minsi micye ishize ni bwo umugore w’umunya-Mali witwa Halima Cisse yibarutse abana icyenda biba agahigo gakomeye. Impuguke zitangaza ibintu bitandukanye bishobora gutuma umuntu abyara abana barenze umwe. Kuri ubu hakaba hongeye kuboneka undi mubyeyi wibarutse abana bagera ku icumi mu bitaro bya Pretoria.

Abana 10 yibarutse harimo abahungu barindwi n’abakobwa batatu, aba bana bakaba bavutse bamaze ibyumweru makumyabiri n’icyenda. Ikinyamakuru dailymail kivuga ko yibarutse abazwe, aba bana bakaba baje bakurikira izindi mpanga z’imyaka itandatu yari afite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Abantu batunguwe no kubona inka yiryamiye hejuru y’imodoka yashakaga kuyigonga.

Miss Mutesi Jolly yahawe inshingano zikomeye muri Miss East Africa