in

Biratangaje: Abantu batunguwe no kubona inka yiryamiye hejuru y’imodoka yashakaga kuyigonga.

Inka yagaragaye iryamye hejuru y’imodoka yashakaga kuyigonga abantu birabatangaza cyane. Ibi bikaba byabereye mu gihugu cy’i Burundi, aho bita i Bwasare.

Iyi nka yatunguye benshi, ubwo yakwepaga imodoka ikayijya hejuru
Imodoka yari itwaye abagenzi ubwo yari mu muhanga uherereye muri aka gace igendera kumuvuduko uri hejuru, yahuye n’inka yambukaga umuhanda, iyi modoka kuko yihutaga yabuze feri maze ishaka kugonga iyi nka.

Iyi nka nayo ngo yasaga naho yiteguye yakwepye imodoka maze ihita iyisimbukira hejuru, ihita ibyagira nkaho ntacyabaye.

Iyi modoka yahise yangirika cyane, ibintu byatunguye abantu bose babonye iyi mpanuka batangara bibaza uburyo inka isimbutse igahita yicara hejuru y’imodoka nk’uko bigaragara mu mafoto yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga.

Abantu benshi byabatunguye babonye iyi nka

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya uburyo bworoshye cyane wakwivuramo ikirungurira.

Undi mugore yaciye agahigo yibaruka abana 10 icyarimwe.