in

Miss Mutesi Jolly yahawe inshingano zikomeye muri Miss East Africa

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yahawe inshingano mu irushanwa rya Miss East Africa rigiye kubera muri Tanzania.

Miss Mutesi Jolly yahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021, yerekeza muri Tanzania, gushyira ku murongo buri kimwe gisabwa kugira ngo ategure iri rushanwa.

 

Jolly yavuze ko yahawe uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa “Nabonye uburenganzira bwo gutegura Miss East Africa, nekereje muri Tanzania mu kiganiro n’itangazamakuru kiraba nkigerayo.”

Mutesi Jolly avuga ko yari amaze igihe akorana n’ibigo na kompanyi zitandukanye kugira ngo bashyire hamwe mu gutegura iri rushanwa riha imbaraga kandi rigatinyura abakobwa bo muri Afurika.

Miss East Africa izitabirwa n’abakobwa barimo abo mu Rwanda, u Burundi, Uganda. Tanzania, Kenya, Zambia, Zimbabwe, ibirwa bya Comoros, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Madagascar n’abandi.

https://www.instagram.com/p/CP4pn1uLYQx/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mugore yaciye agahigo yibaruka abana 10 icyarimwe.

Iyi nkuru wayifata nk’urwenya ariko ifite isomo rikomeye ku bakundana.