in ,

Umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys yakoze ikimenyetso kigaragaza ko bagiye gutandakana(inkuru irambuye)

Mu gihe abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bongeye kumvikana mu itangazamakuru bari kumwe, abantu benshi bahise batekereza ko impungenge zose z’ahazaza h’iri tsinda zivuyeho. Gusa amagambo umwe muri bo yashyize kurubuga rwa Instagram, agaragaza impungenge ndetse n’ikizere gike cyo gukomezanya.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Umuhanzi Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, yavuze ko we na bagenzi be bagerageje ibishoboka bakazamuka bavuye hasi ntakintu bafite, ariko ubu bikaba bikomeye gukomeza izina bari bamaze kubaka. Mu magambo y’icyongereza ati” Started from the bottom but now it’s hard to mentain the top.” Aya magambo akaba yumvikanamo impungenge z’uko abagize iri tsinda bashobora kunanirwa kurengera ibyo bagezeho baharaniye mu myaka ikabakaba icumi yose.

Ku munsi wa 5 w’iki cyumweru dusoza, nibwo abagize itsinda rya Urban Boys, Nizzo, Safi Madiba ndetse na Humble Jizzo, bagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru wa Radio Isango Star, ari nabwo bavugaga ku birebana n’indirimbo yabo na Kitoko yitwa I miss you”. Ndetse banamara impungenge abafana babo batekereza ko Urban Boys igiye kuzimira, nyuma y’amakimbirane yavuzwe hagati ya Nizzo na Safi ubwo Safi yari amaze gukora ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gutera ubwoba abafana kuko yaherukaga kwitwara nabi gutya mu mwaka wa 1943 (IMPAMVU)

Uyu mukobwa IFOTO yashyize hanze yatumye benshi badashidikanya ko nta munyarwandakazi umurusha ikibuno kinini