Producer Holy Beat umwe mu baproducer bakomeye hano mu Rwanda yatereye ivi umukunzi we amwambika impeta, uyu mukobwa witwa Annette Tahan akaba akomoka mu gihugu cya Israel.
Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2021, ubere iwe mu rugo Kicukiro ubwo uyu mukobwa yari agiye kumusura.
Annette amaze iminsi micye mu Rwanda, aho yazanywe no gusura Holy Beat. Yari amaze iminsi muri Hotel.
Uyu munsi nibwo yari yateguye kujya gusura Holy Beat nyuma y’igihe kinini batabonana. Ageze mu rugo yasanze, Holy Beat yateguye uruganiriro neza, afite indabo z’amaroza, maze amwambika impeta amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.