in

Umutoza wungirije wa APR FC yagaragaje urukundo akunda Rayon Sports

Umutoza Ben Moussa wabaye asimbuye Adil mu gihe cy’ukwezi akaba yari asanzwe yungirije muri APR FC yatangiye kutavugwaho rumwe n’abakunzi ba APR FC ko yaba akunda Rayon Sports kubera abakinnyi yakoresheje ku mukino wa APR FC ubwo yanganyaga na Police FC.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga ntabwo barimo Omborenga Fitina ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, umuzamu Ishimwe Jean Pierre, Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga na Niyomugabo Claude ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Aba bakinnyi basanzwe ari inkingi za mwamba muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, uretse Niyomugabo Claude abandi uko ari batatu ntabwo bari mu bakinnyi 18, amakuru akaba yatangiye kuvugwa ko batumvikana n’itsinda ry’abatoza ba APR FC uhereye kuri Mohammed Adil na Ben Moussa.

APR FC imaze gutakaza amanota atanu kuko imaze gusarura amanota 10 mu mikino itanu, uyu musaruro ukaba utishimiwe n’abakunzi b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwayo.

Ibi byose nibyo abafana ba APR FC batangiye gushinja uyu mutoza kuba ibi byose abikorera ubushake dore ko gutsinda Police ariko kuri iyi nshuro bakaba barokotse Police FC na penalite banyanganyije Police FC akaba yabikoze ku nushake kugira Rayon Sports ikomeze iyobore urutonde rwa Shampiyona.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Nimupfe kigabo mwirenganya umutoza! Abakinnyi nibariya ntabandi mutegereje ahubwo ashake uko yongera gucuramo abandi bahatana naho u undi bose barangije gupfa mu mutwe abasifuzi ntibakibasunika nkuko babimenyeye!!.

Sibomana
Sibomana
1 year ago

Ariko muba mwabuze ibyo muvuga?
Ubwo se kudatsinda kubikora mubihuje mute na Gikundiro? Njye nyoberwa Yego Ibyo mubamo pe!
Ese muba mwumva inkuru mwakora itarimo Rayon sports itasomwa?

Mu mateka ni ubwambere Cristiano na Messi bagize imyanya iteye isoni mu bihembo bya Ballon D’or

Uzahora iteka mu mutima wanjye! – Yannick Mukunzi yavuze amagambo akomeye kuri Yvan Buravan