in

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yashimagije umukinnyi wari umusimbura bica amarenga ko uwari inkingi ya mwamba atazongera gukandagira mu kibuga

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yashimiye myugariro w’ibumoso Ishimwe Christian bica amarenga ko Niyomugabo Claude ashobora kutazongera kubanza mu kibuga.

APR FC yangiye Rutsiro FC 6-1 mu mukino w’umunsi wa 22 maze ikomeza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera aho APR FC yari yayakiririye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023.

Mu mikino 4 yahuje amakipe yombi nta rimwe Rutsiro FC yigeze ibasha gutsinda APR FC ndetse nta n’igitego yigeze yinjiza mu izamu rya APR FC.

Ku munota wa 9, Ruboneka Bosco yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.

Omborenga Fitina yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro FC ku munota wa 31 maze areba uko umunyezamu ahagaze ahita amutsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 40, Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira mwiza yari ahawe na Omborenga Fitina. Bagiye kuruhuka ari 3-0.

Ku munota wa 46, amakipe akiva mu karuhuko, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya 4, ni ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya 5, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

Rutsiro yaje gukora amateka ibona igitego mu izamu rya APR FC ku munota wa 51 kuri penaliti yatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

Ku munota wa 53, APR FC na yo yabonye igitego cya 6 kuri penaliti yatsinzwe na Nshuti Innocent. Umukino warangiye ari 6-1.

Nyuma y’umukino umutoza Ben Moussa yavuze ko Ishimwe Christian amaze iminsi yitwara neza ku buryo bushimishije, ibi bikaba bishobora gutuma Niyomugabo Claude wabanzaga mu kibuga azajya yicara ku ntebe y’abasimbura.

Nyuma yo kunyagira Rutsiro FC, APR FC iracyayoboye urutonde n’amanota 46, Kiyovu Sports 44, Rayon Sports irakina na Etincelles FC uyu munsi ifite 42, AS Kigali ifite 38, Police FC ikagira 37.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Bizimana Yannick yaciye agahigo kari kamaze imyaka irenga 10 katari kakorwa n’undi mukinnyi wa APR FC

Nawe byamutunguye: Cristiano Ronaldo yatunguwe n’impano abana be bifitemo ubwo babyinaga indirimbo ya Rema ikomeje kubica bigacika