in

Umusore yishe umukunzi we amusutseho acide nyuma yo kumwanga kandi yaramuguriye telefone ihenze cyane.

Umusore yakoze igikorwa cya kinyamaswa yivugana umukunzi we amusutseho acide nyuma yo kumwanga kandi yari yaramuguriye telefone yo mu bwoko bwa Iphone 11 ihenze cyane.Ibi byabereye mu gihugu cya Ghana, aho umukobwa w’imyaka 16 uzwi ku mazina ya Martha akaba n’umunyeshuri w’ikigo cya Kumasi Senior High Technical School (KSTS) yajyanwe igitaraganya kwa muganga nyuma y’aho umukunzi we utatangajwe amazina amusutseho Acid amuziza kumwanga, gusa byaje kurangira uyu mukobwa apfuye.

Nkuko ikinyamakuru Ghpage cyo muri Ghana kibitangaza, uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu musore agamije kwiberaho wenyine. Ibi akaba yarabikoze nyuma gato yaho umuhungu (uwari umukunzi we) amuguriye telephone ihenze cyane ya iphone11 Pro mu gihe umukobwa yendaga kwizihiza isabukuru y’amavuko ye.

Nyuma y’uko uyu mwanzuro utunguranye w’uyu mukobwa utashimishije na gato uyu musore kandi we yari amaze kumutakazaho akayabo kuri iyo telefone, umusore yatangiye kumugirira ishyari, ari nabwo yahise ategura umugambi wo kwica uyu mukobwa kubera ko atiyumvishaga ukuntu azihanganira kubona uyu mukobwa yarigaruriwe n’undi musore bari mu munyenga w’urukundo, imitekereze yatumye uyu musore ahitamo gukorera uyu mukobwa amarorerwa.Nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze uyu mukobwa yapfuye nyuma yo gutwikwa na acid mu isura mu buryo bukomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yahitanye abo mu muryango we bitewe na filime y’ubwicanyi yarebye.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 4 akomeje kwamamara cyane kubera uburyo yiyambikamo nk’abahanzikazi bakomeye(AMAFOTO)