Umusore ukomoka muri Nijeriya yatunguye abatari bake nyuma y’uko ahisemo kwihindura umukobwa kugirango abone uko ahabwa akazi ko mu rugo.
Ni nyuma y’amafoto yuyu musore yafashwe maze agakwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo abaturage mu gihugu cya Nigeria, batuka ndetse banakubita ariko mu buryo budakabije umusore, nyuma yo kumuvumbura ko yigize umukobwa kugira abone akazi ko gukora mu rugo, bamutukaga ari nako bamukuzamo imyenda yari yambaye.
Uyu musore ukekwaho uko kwiyoberanya yagaragaye muri ayo mashusho arimo kurira ariko abaturage bamushyize hagati yabo bari kumukuzamo imyenda yari yambaye.
Abo baturanyi be bumvikanaga muri ayo mashusho bavuga ko bagiye no kumushyikiriza inzego z’umutekano (kuri Polisi).
Uyu musore amazina ye ndetse n’aho atuye nyirizina ntibyabashije kumenyekana ubwo ikinyamakuru withinnigeria cyakoraga iyi nkuru.
Reba amashusho y’uwo musore akurwamo imyenda nyuma yo kumuvumbura ko ari umusore.