in

Umusore uvuga ko ari impanga ya Diamond Platnumz akomeje guca ibintu.

Ifoto y'umusore usa na Diamond Platnumz

 

Se wa Diamond Platnumz, Abdul Juma, yahakanye ko hari impanga ivindimwe n’umuhungu we Diamond.Ni nyuma y’uko hasakaye amafoto y’uwitwa Chibu Rapper ahamya ko ari impanga y’uyu mustari Diamond Platnumz.

Ikinyamakuru Standard kikaba gitangaza ko uyu  Chibu Rapper aherutse gushyira hanze amafoto ye ndetse  abafana bakemeza ko afite isura isa neza nk’iy’umuhanzi Diamond ukunze kwiyita Simba. Ifoto y'umusore usa na Diamond Platnumz

Chibu Rapper mbere akaba yaratangaje ko basa neza, ndetse ahamya ko Diamond ari murumuna we w’impanga kuko bafite byinshi bahuriyeho

Ati: “Nishimiye cyane kugereranywa n’umustari ukomeye  Diamond, nshobora kuvuga ko ndi impanga ye.  Ntabwo nakurikiranwe nabagore banyibeshyaho ko  ndi Diamond ahubwo nabonye amahirwe yo kubana nabagore beza cyane kuberako dusa.  Ndetse nigeze kwibasirwa n’abantu banyitiriye Diamond.  Nifuje cyane umunsi nzabonana na we bityo umunezero wanjye ukaba wuzuye ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wari uzi ko Tungurusumu ari umuti w’igitangaza ku buzima bw’umuntu?

IFOTO Y’UMUNSI: Kagere na Kwizera berekanye six pack