in

Umuriro uratse kwa FOFO Dancer |Arashinjwa kurya amafaranga y’abandi .

Umubyinnyi Fofo Dancer yateranye amagambo bikomeye na Killer man umaze kumenyekana muri filime nyarwanda, harimo iyitwa Major ica kuri Youtube, aho ashinjwa kurya amafaranga ibihumbi 220 y’uyu mugabo wamukinishije muri filme ye nyamara, akanga kubahiriza ibyo bari baremeranyije.

Killer man ushinja Fofo kumurira amafaranga.

Kuri camera za Xlarge TV, Killer Man yiyambaje umunyamakuru ndetse bajyana kureba Fofo mu rugo rwe, gusa byajemo guhangana bikomeye aho FOFO atemeraga ko yariye amafaranga ya Killer man wamukinishije muri filme, anayibyinamo.

Fofo yagize ati:”Uyu killer man arashaka hit, nta mafaranga ye mufitiye,twumvikanye ko mukinira aranyishyura bihwaniramo kuko nabyinnye na private “

Ibi byaje gukurura impaka ndende, ndetse no kutumvikana hagati yabo bombi dore ko Killer man yavugaga ko bari baremeranyije ibihumbi 500,hanyuma akamuha ibihumbi 220 ,ariko ibyo bari bumvikanye FOFO DANCER ntabikore ndetse akajya yanga kumwitaba kuri telefone.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyina wa Justin Bieber yahishuye uburyo yicwa n’agahinda gakomeye iyo yibutse uburyo yari agiye gukuramo inda y’uyu muhungu we.

Jennifer Lopez na Rodriguez bongeye gutungura isi bitewe n’ibyo bavuze ku rukundo rwabo