in

Nyina wa Justin Bieber yahishuye uburyo yicwa n’agahinda gakomeye iyo yibutse uburyo yari agiye gukuramo inda y’uyu muhungu we.

Nyina wa Justin Bieber yavuze ko hari igihe yicara akagira agahinda  kenshi iyo yibutse ko yigeze gushaka gukuramo  inda y’uyu muhanzi w’icyamamare ku isi yose.

Pattie Mallette avuga ko yatwaye inda ya Justin Bieber afite imyaka 17 y’amavuko,ibintu ababyeyi be batishimiye ndetse bakamuhoza ku nkeke ku buryo yumvaga ashaka no kuyikuramo kuko yumvaga ubuzima bumushaririye.Uyu mugore w’imyaka 45 y’amavuko aganira na ZY Magazine yavuze ko bitari byoroshye kuko yari akiri muto.

Yagize ati:”Muri iyi myaka nicyo gihe nahangayitse cyane kuva nabaho ,nkimara kumenya ko ntwite ,abo mu muryango wanjye ntibabyakiriye ahubwo bansabye gukuramo inda  kuko nari nkiri muto,gusa nabaye intwari ndabyanga nubwo byanteranyije n’imiryango.”

Pattie avuga ko iyo yibutse uburyo umuhungu we ari umuhanzi w’igihangange ku isi,agira agahinda.

Ati:’‘iyo nibutse uko nari ngiye kwiyambura umuziranenge ,ndarira.”

Uyu mugore kandi ngo nyuma yo kubyara Justin Bieber yarahiye ko atazongera kubyara ukundi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa ukundana n’umusore w’umusizi yahishuye ko yarize ubwo yamutereraga ivi|Ibitangaje ku rukundo rw’iyi couple.

Umuriro uratse kwa FOFO Dancer |Arashinjwa kurya amafaranga y’abandi .