in

Jennifer Lopez na Rodriguez bongeye gutungura isi bitewe n’ibyo bavuze ku rukundo rwabo

Iby’urukundo rwa Jennifer Lopez na Rodriguez bikomeje kuba amayobera nyuma y’aho bitangajwe ko batandukanye,none kuri ubu bakaba babinyomoje bakemeza ko urukundo rwabo rugihari.

Alex Rodriguez yanyomoje aya makuru ubwo yaganiraga na TMZ ubwo cyamwegereye avuye muri salle akoreramo imyitozo ngororamubiri (gym),maze akavuga ko ibyo bavuze ku rukundo rwe na Jennifer Lopez ko ari ibihuha.

Alex Rodriguez yagize ati “Ibyo maze iminsi mbona mu itangazamakuru birantangaza kuko atari ukuri, ntabwo njyewe na Jennifer twatandukanye ibivugwa si byo. Yego kuwa 5 twagize ibihe bibi ntari busobanure ariko ntibyadutandukanije”.

Yakomeje agira ati “Urukundo rubamo byinshi byiza n’ibibi kandi natwe nibyo bitubaho. Uyu munsi turishimana ejo tukarakaranya gusa ikiruta byose nI uko tubasha kubinyuramo. Jennifer nanjye turacyakundana kandi turi gukora ibishoboka ngo twihutishe ubukwe bwacu bumaze gupfa kabiri”.

Ibi yabitangaje nyuma gato y’uko Jennifer Lopez yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram Stories amagambo asa na hakana ibiri kubavugwaho aho yagize ati “Ntimikizere ibyo musoma mu itangazamakuru”.

Abakurikira uyu muhanzikazi unakina filIme bahise batangira kuvuga ko ibyo yanditse yaciraga isiri abafana be ko akiri kumwe na Alex Rodriguez.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuriro uratse kwa FOFO Dancer |Arashinjwa kurya amafaranga y’abandi .

Ibimenyetso simusiga byakwereka umusore watangiye kugurumana umuriro w’urukundo.