in

Umuraperi Dr Dre yakoresheje ibirori by’agatangaza byo kwizihiza gatanya.

Umuraperi Dr. Dre yakoresheje ibirori bidasanzwe yishimira ubutane bwe n’uwahoze ari umugore we bamaranye imyaka 25 bemeranyije kubana ubuzima bwabo bwose.

Dr Dre yahawe gatanya na Nicole Young,mugihe bari bamaze iminsi bari mu manza zari zarabuze gica zuko bazagabana ama miliyari uyu mugabo atunze.

Uyu muraperi w’imyaka 56 y’amavuko yagaragaye yifotoje yerekana ibirori byo kwerekana ko yamaze guhabwa gatanya yishimira icyiciro gishya agiyemo cy’abatagira abagore byemewe n’amategeko.

Kuri iyi foto Dr Dre yari yicaye ku ntebe arambuye amaboko, inyuma ye handitse amagambo agira ati”Divorce AF” ubonako amwenyura kandi yuzuye umunezero.

Dr Dre yahawe ubutane n’umugore we, Nicole, bari babusabye muri kamena 2020 nyuma yimyaka 25 bakoze ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ababyeyi basutse amarira ubwo umwana wabo yagongwaga n’imodoka avuye ku ishuri(Video)

Umukobwa yashyizeho tatuwaji mu maso ariko ibyamubayeho ntazabyibagirwa(AMAFOTO)