in

Umuramyi Olive Umutesi wamamaye mu ndirimbo “Nkoresha” yarushinze n’umusore wamwimariyemo [AMAFOTO]

Umuramyi Olive Umutesi wamamaye mu ndirimbo “Nkoresha” yarushinze n’umusore wamwimariyemo.

Umutesi Olive umaze imyaka 2 gusa mu muziki, ni umwe mu baramyi bo mu kiragano gishya bari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel). Yamamaye mu ndirimbo “Nkoresha” na “Ubana Gute n’Abantu”.

Kuri ubu Umutesi na Mugabo bari kwitegura kubana akaramata. Nasigaje gusezerana imbere y’Imana dore ko amategeko ya Leta y’u Rwanda yo yamaze guha umugisha kubana kwabo nyuma y’uko aba bombi babyemeje indahiro.

Olive Umutesi wifuza gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga, yatangiriye umuziki mu Karere ka Gicumbi aho yari atuye, ariko ubu asigaye atuye muri Kigali. Impano ye mu kuririmba yamuritswe Label ya S-QUARE NY y’abasore babiri bavukana batuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

[AMAFOTO]

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati yari yigize umunyamakuru: Abasekirite 2 nibo bakubise Ndimbati n’umunyamakuru bagiye gutara amakuru mu kirombe nta byangombwa

Ageze muri Texas: Irakoze Ariella warwaye icyibyimba mu isura agikora ubukwe banze kumubaga muri Kenyatta Hospital