Umupasiteri wo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ry’ahitwa Kisii muri Kenya yirukanaga abari bambariye umugeni.
Intandaro yo kwirukanwa ni uko aba bari bambariye umugeni atari ababarizwa muri iri torero ndetse ko kandi bari bambaye imyenda atemerwa n’abo muri iryo dini.
Ibi byabereye ahitwa Uasin Gishu County mu gihugu cya Kenya. Ku wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2022.
Mu mashusho yakwirakwijwe kuri Tik Tok,uyu mupasiteri yumvikanye agira ati “Mwumve,mwumve,ntabwo muraherekeza umugeni niba mutari Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi.Ndabyanze.
Imyambarire yanyu ntabwo ikwiriye.Muzabikore ahandi atari mu Badiventiste.Uyu n’umuhango wera,ntabwo itorero ryakwihanganira ibikorwa bitajyanye n’imyemerere yaryo.”