in

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports wagiriye inama Perezida Uwayezu Jean Fidele yo kutagarura Youssef Rharb ukomeje kuyitakambira ayisaba kuyigarukamo

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gukura amaso kuri Youssef Rharb ukomoka mu gihugu cya Morocco bitewe n’uko ishaka gusinyisha rutahizamu w’umuhanga.

Hashize igihe bivugwa ko Youssef Rharb yasabye Rayon Sports kuyigarukamo akayikinira igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour), gusa bisa naho bizagorana ko ayizamo.

Impamvu ikomeye Rayon Sports yavuye mu rugamba rwo kugarura Youssef Rharb ni uko isigaje kongeramo umukinnyi umwe rukumbi bityo ikaba izagura rutahizamu uzayifasha kubona ibitego byinshi.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko myugariro wa Rayon Sports akaba na Visi Kapiteni Ndizeye Samuel yasabye Perezida Uwayezu Jean Fidele kutazagarura Youssef Rharb mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) bitewe nuko ubwo yayikiniraga yateje umwiryane mu rwambariro.

Uyu myugariro yagiriye inama Perezida wa Rayon Sports ko Youssef bazamuzana ubwo umwaka w’imikino wa 2022-2023 uzaba urangiye kugira ngo atazaza gukura abakinnyi mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Bivugwa ko rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mindeke ari we ushobora kuzasinyira Rayon Sports muri iki cyumweru, gusa azabanza gukora igeragezwa naritsinda nibwo azashyira umukono ku masezerano.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’i Burundi yambitse impeta umunyarwandakazi bitegura kurushinga

Umupasiteri yakoze agashya yirukana abari bambariye umugeni bose