in

Inyama y’ingurube yatumye umugabo w’imyaka 54 aribwa n’ingona

Umugabo w’imyaka 54 witwa Paulo Mapunda , yabaye ubw’aya nkuru ya Samusoni wo muri bibiliya wivuganye intare akayihitana , nawe yikura mu menyo y’ingona yamuririye mu nyengero z’umugezi wa Ruhuhu River.

Inkuru ivuga ko Paulo usanzwe utuye mu cyaro cya Kipingu,mu gace ka Ruhuhu , mu ntara ya Ludewa ,iherereye mu gihugu cya Tanzania ,yari yagiye ku mugezi wa Ruhuhu gukorera isuku amara y’ingurube yari amaze kubaga ,nyuma akaza kwatakwa n’ingona.

Ngo ubwo iyo ngona yamwataga yamufashe ukuguru kw’iburyo arwana nayo ishaka kumurya wese ,icyakora mu gukomeza kurwana nayo ,iyo ngona irananirwa ihitamo guca igice cy’akaguru k’iburyo yari yamaze gufata iragenda ,undi nawe akizwa n’ukuguru kumwe yari asigaranye.

Paulo yahise akurwaho aratabarwa ,icyakora ahasiga igice cy’akaguru ke k’iburyo ,kugeza kuri ubu akaba arikwitabwaho n’abaganga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri yakoze agashya yirukana abari bambariye umugeni bose

Umusore w’i Kigali yabuze amahitamo nyuma yo gukunda abakobwa babiri harimo uwamwubakiye inzu akamuca inyuma