in

Umunyezamu Maxime Wenssens ukina mu Bubiligi nyuma yo gukina umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yagize icyo avuga kuri Ntwari Fiacre ufatwa nk’umunyezamu wa mbere

Umunyezamu Maxime Wenssens usanzwe akinira Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi, yavuze ko kuba mugenzi we Ntwari Fiacre ari we ufatwa nk’umunyezamu wa mbere nta kibazo abigiraho kuko ari umunyezamu mwiza, mu gihe na we ahawe amahirwe azagaraza icyo ashoboye.

Hari mu mukino we wa mbere akinnye mu ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinzemo Madagascar ibitego 2-0.

Nyuma y’uyu mukino, Maxime Wenssens yagize ati “Ni gake mu izamu habaho guhangana. Kuba Fiacre ari we mahitamo ya mbere ni ibintu nakira neza kandi ni umunyezamu mwiza, ntabwo mbigiraho ikibazo. Sinzi ibirenze nafasha ikipe, ariko gutsinda ni yo aba ari intego muri siporo, mbere na mbere umusaruro ni wo urebwa. Nzatanga byose ku ikipe no ku gihugu.”

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Mavubi, gusa ngo aracyagowe n’ururimi.

Ati “Nishimiye uko nakiriwe mu ikipe y’igihugu, byaroroshye kuko harimo umwuka mwiza kandi byagenze neza kuko twahise tubona intsinzi kuri Afurika y’Epfo. Umwuka ni mwiza kandi biroroshye nubwo hari ibyo ntumva, ariko hari abavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntabwo bigoye cyane.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dani Alves wahoze akinira FC Barcelona yasohotse muri gereza by’agateganyo nyuma y’amezi 14 afunzwe – VIDEWO

Yamukubise akanyafu! Byiringiro Lague yeretswe n’umutoza ko kuba ari rutahizamu ukomeye ntacyo bivuze