in

Inkuru y’urukundo yarijije benshi: bafite ubumuga bukomeye ariko bakundana bidasanzwe.

Inkuru y’urukundo  rwa Aphrodis na Madarene bafite ubumuga batewe n’indwara itazwi,  ni inkuru itangaje cyane ,kubera uburyo bakundana bidasanzwe, mu gihe hari benshi babaseka bababwira ko ari babi.

Aba bavutse ari bazima ndetse bafite amasura meza ,gusa kubw’impanuka bagize iturutse ku muriro ,batewe ubusembwa.Madalene na Aphrodis baganira na Afrimax Tv bavuze ko icyo bose bahuriyeho ari uburwayi bwagiye bubatera isereri bakagwa mu muriro bagashya.Madalene yasobanuye ko yahiye cyera akiri muto ubwo yari atetse nyirankono, n’abandi bana maze agwa mu ziko arashya.Aphrodis na we yavuze ko na we yahiye muri ubwo buryo ,aho yaguye mu muriro arashya isura ishiraho numubiri wose asigarana inkovu nyinshi.

Aba bombi bavuga ko baje guhura baramenyana ,ndetse barakundana ku buryo bugaragarira buri wese.Aphrodis avuga ko nubwo akundana na Madalene ariko ngo ntafite ubushobozi bwo kuba yashinga urugo vuba, avuga ko aba mu nzu itagira isakaro ,gusa akishimira ko afite aho yita iwe.Bavuga ko bakundana cyane  ndetse ko babonye ubushobozi babana nk’umugabo n’umugore gusa ngo abantu babaca intege babaseka ngo ni babi.

Bavuga ko uwashaka kubafasha yakoresha iyi numero:+250783905079

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel asezeye Kiyovu Sport

Umukobwa yagiye gutungura umukunzi we ku isabukuru y’amavuko ahasanga indi nkumi ||ibyari ibirori byahindutse intambara