in

Umunyamakuru Yves wa Country Fm yinjiye mu busizi mu Gihangano “Umunsi Nzapfa “

Umunyamakuru Yves NKUYEMURUGE wa Countryfm yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho magufi (integuza) yumuvugo UMUNSI NZAPFA avuga ko azasohora kuwa 4 tariki 27 zukwezi kwa 10.

Ni umuvugo urimo amagambo yumvikana nkateye ubwoba kubera ibitekerezo bitamenyerewe avuga ku rupfu nkaho agira ati Mbere yuko mpfa reka mbamenere ibanga,cya gihe uboherwa mu imva nibwo roho yawe ibohoka.

Urubuto ruboreye mu butaka burya nirwo rubyara ubuzima, kuki wumva bidashoboka ku muntu?

“Aho rero niho bipfira abapfapfa bikabacanga,bagatunga ibya mirenge,bagahangayika ngo bazapfa banarya ntibanareme akabiri.

Abandi bakaba ibisambo ntibasangire ntibanasaranganye,ubwo gusinzira bikaba ibamba ngo barikanga ababahiga,bamwe bakanica ngo baracuma iminsi byahe ko bucya bapfa.

NKUYEMURUGE Yves ukunzwe mu biganiro nka ICYUMBA CYABAMENYI ,THE SPEECH, COUNTRY CHART,ITEKA N’AMATEKA  N’AMEZA MAGARI bica  kuri COUNTRYFM105.7 ahanini kubera ijwi ryiza,gusetsa no kuvuga ibintu bishingiye ku bushakashatsi.

Yves Avuga ko kwinjira mu busizi ari umwanya mwiza wo gutanga ibyo yifitemo kurusha gutanga ibyabandi yasomye cg yabwiwe nkuko bigenda kenshi mu kazi akora.

Buriya erega ni gake abanyamakuru tuvuga ibitekerezo byacu bwite nubwo amahame yumwuga atabitubuza aratuzitira.Uzasanga kuri radio mba mvuga ngo inkuru nkeshaMinisteri iyi iratangazakocg ngo mu gitabo yanditse yavuzeko…ibintu nkibyo. Ibyo bigatuma nibaza ngo nge ibindimo nihe nabinyuza bitagonga imipaka yo kuvuga ngo yavanze facts na Opinion? Ni aha nta handi.

Asubiza ku mpamvu yagiye gusohora igisigo ke agahera ku UMUNSI NZAPFA yavuze ko ku vuka no gupfa biri mu bihe byingenzi bya muntu kuko byose atabigiramo uruhare rweruye kandi akaba ari byo bisobanura ubuzima.

Buriya uwambonye mvuka amfiteho amakuru ntazi ntanashobora kugenzura ukuri kwayo.Uwo twabanye azi imibereho yange nange mfiteho amakuru,ariko uzanshyingura uretse kumenya ahahise hange nta hazaza azaba azi nyamara harahari. Muri make kuvuka no gupfa nibyo bisobanura ubuzima nge rero nashakaga kubuvuga mbuhereye inyuma kandi mu buryo abantu benshi batitaho.”

Muri uyu muvugo ashushanya ko umuntu upfuye ibye biba bitarangiye ko kandi aba atagiye ahantu habi nkuko benshi tubikeka .Umunsi wa nyuma nzafungwa amaso,roho namagambo yange bizasigara,mu isi itagira ahantu namasaha,ahataba isahaha nisahinda,ku isoko yubwenge ubu bwamizwe nubuhanga.

Umunyamakuru Yves NKUYEMURUGE winjiye mu busizi mbere yo kujya kuri Country fm 105.7 yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye. Yakoze mu kiganiro cyurubyiruko  “ejo” gica ku ijwi ryamerika,yanyuze kuri RTCT (Radio television Cammunautaire Tayna) muri RDC, yakoreye Radio Izuba na Izuba TV.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi wa Kiss Fm yakorewe ibirori bya Bridal Shower(amafoto)

Umutoza ukomeye waciye muri Arsenal yasinyiye gutoza ikipe ya Aston Villa.