in

Umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro muri The Choice uzwi nka Babu yatawe muri yombi nyuma yo kugaragaza umutima wa kinyamanswa mu ruhame

Umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro ukorera imwe muri Televiziyo zo mu Rwamda, uzwi nka Babu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake uwo bari bahuriye mu kabari.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ko Babu usanzwe ari umukozi wa Isibo yatawe muri yombi ku munsi w’ejo hashije ahagana saa Munani z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 2 Kamena 2024.

Yavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretse’ kandi ‘Dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Murangira yavuze ko Babu yakomerekeje uwo barwanaga ku jisho mu buryo bukomeye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyago bitera bidateguje koko! Rwatubyaye Abdul birangiye atajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi igiye gufata indege yerekeza muri Cote d’Ivoir

Jose Mourinho yavuze Ku cyibazo cya Eric Ten Hag na Sancho