in ,

Umunyamakuru wari warabuze ku munsi we w’ubukwe yafashwe na Police ahita atabwa muri yombi

Hashize iminsi itari mike havugwa inkuru y’ibura ry’umunyamakuru ukorera ikinyamakuru Iwacu, Jérémie Misago, wabuze ku munsi yari mu myiteguro y’ubukwe bwe yabonetse.

Jérémie Misago yaburiwe irengero taliki 19 Ugushyingo 2022, abo bakorana ndetse n’umuryango we bari bamaze iminsi bamushakisha ndetse bavugako bageze mu biro bya polisi mugihugu cyose, bageze ahashyirwa abapfuye ariko baramubura.

Jérémie Misago, yabuze ubwo yari mu mwiteguro y’ubukwe bwe, abura ku munsi yagombaga kujyana iwabo umukobwa bagiye kubana, muri komini Kayongo mu Ntara ya Makamba.

 

 

Uyu mukobwa yari amaze iminsi ari mugahinda ko kubura uwari ugiye kumubera umugabo, uyu mkobwa yari yabwiye ikinyamakuru Iwacu ko ntakanunu afite ku ibura ry’umugabo we.

Uyu mukobwa yagize ati “Nashakiye Jérémie Misago aho yabaga muri Zone Nyakabiga, no kurusengero hose ndamubura ”

Umuvugabutumwa w’urusengero Emmanuel wagombaga kubasezeranya nawe yari yahamije ko atazi amakuru y’irengero ry’umukristu we.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video; Umugabo yavuze ukuntu bamutegetse kunywa Sumu ya panya ubwo yari amaze kumira imbeba

Abasenga musengere Neymar kuko amerewe nabi dore ko ashobora kudakomeza gukina iki igikombe cy’isi