in

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda yagaragaye ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we i Dubai (AMAFOTO)

Umunyamakuru Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cy’iyobokamana cyitwa ‘RTV Sunday Live’ we n’umugabo we John Muhereza bari mu kwezi kwa buki mu mujyi wa Dubai.

Uyu munyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi yamwambitse impeta tariki 06/12/2020 na, John Muhereza nawe w’umunyamakuru ku mateleviziyo akomeye mu gihugu cya Kenya ariko akorera aba mu Rwanda.

Taliki ya 26 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, bibera mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Ubukwe bwabo bwabaye taliki ya 21 Kanama 2021 bubera i Kanombe ahazwi nko kuri Password Garden hafi n’ibitaro bya Gisirikare.

Nyuma y’ubukwe bahise berekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu kwezi kwa buki mu mujyi wa Dubai.

John Muhereza ni umunyamakuru ubifatanya n’umwuga wo gufotora, gutunganya amashusho (Video), gutunganya ibiganiro byo kuri Televiziyo.

Juliet Tumusiime ni umunyamakuru ubirambyemo dore ko mbere yo gukora kuri Televiziyo Rwanda, yabanje gukora kuri Royal Tv.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwapfuye yarihuse:umugore yateye gapapu umukobwa we ,arongorwa n’umukwe we.

Ibitangaje wamenya ku munyafurika wavumbuye internet bikitirwa Abazungu.