in

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yahamijwe bimwe mu byaha yari akurikiranyweho, ahita akatirwa igifungo cy’imyaka itari micye

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.

Tariki 20 Werurwe 2024, nibwo Ubushinjacyaha bwasabiye Nkundineza guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga ndetse no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyangiye umuntu gitera agahinda koko! Abafana ba Rayon Sports bagaragaje agahinda ku maso abandi bikorera amaboko ku mukino batsinzwemo na Bugesera FC – AMAFOTO

Umunyamakuru Samir yatangaje indirimbo 10 akunda ndetse avuga abakinnyi 5 b’ibihe byose kuri we bakinnye mu makipe ya Rayon Sports ndetse n’abakiniye APR FC mubo yabonye bakina