in

Umunyamakuru Annet Mugabo wa Radiotv10 yageze muri Qatar aho agiye kwitabira igikombe cy’isi, gusa ubushyuhe bw’icyo gihugu bwamwemeje(videwo)

Umunyamakuru wa Radiotv10 Rwanda witwa Annet Mugabo usanzwe ukora ikiganiro cya siporo kuri RADIOTV10 ubu yamaze kugera muri Qatar, gusa agezeyo yatangajwe n’ubushyuhe byinshi yasanzeyo.

Uyu munyamakuru niwe watoranyijwe mu banyamakuru ba RADIOTV10 bakora ibiganiro bya Siporo kujya gukurikirana imikino y’igikombe cy’isi kizatangira ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo muri Qatar, kugira ngo ageze amakuru yacyo ku bakunzi ba RADIOTV10.

Uyu munyamakuru mbere yo kujya muri Qatar yavuze ko ikimujyanye muri iki gikombe cy’isi ngo ni ugukurikirana umukino ku wundi uko ari 64 izakinywa muri icyo gikombe.

Avuga ko kandi azakora uko ashoboye agatunga mikoro na camera bya Radiotv10 ibihanganjye nka Mbappe, Messi ndetse na Cristiano Ronaldo.

Dore videwo aho hasi igaragaza Annet Mugabo ari muri Qatar:

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yashyiriweho ikibumbano mu mujyi wa new York

Infantino umuyobozi wa FIFA yihanangirije abanyaburayi bakomeje kwibasira  Qatar