Umusobanuzi wa firime zitandukanye hano mu Rwanda uzwi kw’izina rya Junior Giti yazamuye amarangamutima y’abantu benshi kubera ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ya Nyakwigendera Yanga arikumwe n’umwana w’imfura bita Bubuna maze arenzaho amagambo akomeye.
Yagize ati:” Umunsi w’amagorane ni umunsi umukobwa wange yavukiyeho niwo munsi naburiyeho mukuru wange Yanga”
