in

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yazunguje ikibuno cye mu buryo budasanzwe abafana be baratangara(VIDEO)

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,yongeye gusaza abakunzi be biganjemo abagabo kubera amashusho yashyize kuri Instagram ari kuzunguza ikibuno mu buryo budasanzwe yambaye imyenda imufashe igaragaza imiterere ye.

Uyu munya Espagne ufite inkomoko muri Argentina,amaze igihe akundana na Cristiano Ronaldo ndetse babana mu nzu imwe gusa ajya anyuzamo akereka abakunzi be kuri Instagram ubwiza bwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 yaherukaga kwifotoza yambaye imyenda y’imbere ari ku bwato [yacht] bwiza cyane bw’umukunzi we Cristiano Ronaldo ariko kuri iyi nshuro ho yashyize hanze amashusho ari kuzunguza ikibuno.

 

Mu myenda itukura,uyu mukobwa yashyize hanze iyi video ari kuzunguza ikibuno cye arangije ababwira ko ari gucuruza imyenda yo muri kompanyi ye ya Aloyoga.

Iyi video Rodriguez yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu yarebwe n’abarenga miliyoni 20 mu kanya nk’ako guhumbya.

Umwe mu bafana be yagize ati “Nishimiye kuba narabayeho kugira ngo ndebe ibi.Undi ati “Ubu ndumva impamvu CR7 ari uwa mbere ku isi.”

Undi ati “CR7 ni umunyamahirwe.Benshi bakomeje gushimagiza ubwiza bw’uyu mukunzi wa CR7 ndetse abandi bagakomeza gushimagiza uyu mugabo we batarashyingiranwa.

Icyakora,CR7 we ntiyagaragaye mu mukino ikipe ye ya Juventus yanganyije igitego 1-1 na Benevento bituma ikomeza gutera umugongo amahirwe yo kwegukana igikombe cya Serie A ku nshuro ya 10 yikurikiranya.

Umutoza we Andrea Pirlo yabwiye abanyamakuru ati “Yagize akabazo mu cyumweru hagati ariko ashaka gukina muri Champions League.Nyuma y’imikino mpuzamahanga yari akeneye ikiruhuko.Ronaldo n’umukinnyi mwiza mu ikipe ariko tugomba kwiga gukina n’igihe tutamufite.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wakora ukigarurira umutima w’umukobwa mu cyumweru kimwe gusa.

Uburyo 7 bwagufasha kwegukana umukobwa utinya kubera ubwiza bwe.