in

Umukobwa w’imyaka 33 yahawe urw’amenyo ubwo yishimiraga ko undi munsi wa St Valantin umusize agifite ubusugi bwe 

Umukobwa w’imyaka 33 yongeye kwishima cyane nyuma y’uko undi munsi wa St Valantin umusize agifite ubusugi bwe.

Zukiswa Joy wo muri Afurika y’Epfo w’imyaka 33 y’amavuko, yongeye kwiha umurongo ngenderwaho ndetse ashima n’Imana kubera kurokoka undi munsi w’abakundana n’ubusugi bwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “nongeye ndabikora ku munsi wa St Valentin ndacyari Isugi kandi mfite imyaka 33, uwakubwiye ko abantu bose babikora yakubeshye kuko nge ndacyafite ubusugi bwange.”

Nyuma y’aya magambo uyu mukobwa wo mu gihugu cy’afurika y’epfo yavuze hagaragaye benshi bari bamushyigikiye bamushimira ko yakoze ibikomeye akarinda ubusugi bwe gusa ntiyabuze kunengwa na bamwe bavuga ko atakabaye yirata ibyo kuko ari kurengerana atinda gushaka umugabo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

UEL: Mu mafoto twinjirane mu mukino Marcus Rashford avuga ko kuri we batsinzwe

Dore amafunguro meza umubyeyi akwiye gutegurira umwana mu gihe akiri kw’ibere