Umukobwa witwa Leilla ari gushakisha bikomeye umusore bagaragaye barikumwe mu ifoto bari bakoze ibirori by’ubukwe ubwo bigaga mu mashuri abanza.
Uyu mukobwa abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze, yavuzeko ashakisha uyu wari ukiri umwana ndetse uwamubona yamumenyesha kuko amushaka cyane.
Leilla, yifashishije ifoto ya kera, yavuzeko akeneye kubonana nuwo musore bakoze ubukwe ubwo bigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Leilla avugako uyu musore yitwa Albert yagerageje kumushakisha munshuti ze zose biganye akamubura kuko baherukana biga mu mashuri abanza.
Uyu mukobwa wo mugihugu cya Uganda, avugako aba bombi biganye ku ishuri ribanza rya Assembly School bityo akaba yifuza kongera kumubona akamenya niba atarashaka umugore kuko uyu mukobwa nawe akiri ingaragu.