in

Inkuru itugezeho aka kanya: Umuhanzi Nsengiyumva Igisupusu biravugwa ko yatawe muri yombi ||Ese yazize iki?

Umuhanzi nyarwanda Nsengiyumva François wamenyekanye cyane nka Igisupusu biravugwa ko yaba yatawe muri yombi ,akekwaho gusambanya umwana.

Nk’uko ikinyamakuru Bwiza cyabitangaje, ngo gifite amakuru cyakuye mu Murenge wa Kiramuruzi aho bivugwa ko Nsengiyumva François yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo akekwaho gusambanya umwana.

Babitangaje ngo umuturage wiboneye n’amaso ye bajyana Igisupusupu kuri sitasiyo ya Polisi yavuze ko yafashwe ahagana saa cyenda kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati: “Umuhanzi Igisupusupu twabonye afashwe na Polisi bavuga ko yafashe umwana ufite imyaka 14. Bamufunze hano Kiramuruzi,twumvise bavuga ko yasambanyije umwana wo muri Murambi.”

Umwe mu bayobozi bakorera ku biro bya Kiramuruzi yemeza ko Igisupusupu yatawe muri yombi. Na we yagize ati: “Gisupusupu twamufashe arakekwaho gusambanya umwana ibindi mwabaza umuvugizi.”

Twibutse ko Nsengiyumva François yazamuwe n’indirimbo yitwa “Mariya Jeanne’, yumvikanamo ijambo ‘Igisupusupu’ ubwo yari atangiye umuziki, agenda aririmba n’izindi nka Ngarira,Rwagitima,Isubireho n’izindi zatumye yamamara mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’icyuki yatanze itangazo arangisha akana k’agahungu bakoranye ubukwe bakiri abana

Umunyamideli Kardashian yaciye ibintu i Vatican.