in

Inkuru y’umusaza w’imyaka 50 warongoye umukobwa ukiri muto cyane yavugishije abatari bake.

Inkuru y’umugabo w’imyaka 50 washyingiranwe n’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yatangaje benshi.Ciru Njuguna na Greg Twin bakundanye umwaka umwe, bakora ubukwe muri 2012 ubwo ubwo uyu mukobwa yuzuzaga imyaka 19.

Ciru avuga ko amezi menshi mbere yo guhura na Greg, yari yarababajwe n’urukundo kuko ngo yari amaze gukundana n’abahungu babiri bose bamubeshya urukundo ngo nubwo yari muto byaramushenguye cyane.

Uyu mukobwa avugako yahuye n’uyu mugabo mugihe yari akeneye guhura n’umukunzi uri kumurongo

Nyuma yo kugirana ibiganiro byimbitse ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo bahujwe na facebook Greg yaje gutumira Ciru ngo bahure basangire agakawa

Agira ati: “Nari mfite imyaka 19 igihe twahuraga, ku ruhande rwanjye sinari narigeze mvugana n’umugabo wari ushaje cyane, usibye abaturage bo mu gace kanjye.”

Icyakora, ntabwo cyari ikibazo kuko namubonaga nk’umugabo usanzwe namubonye bwa mbere, icyogihe tumaze umwaka dukundana.”

Ciru agira ati: “Igihe nagiye kumusanganira icyo gihe nanjye sinari mfite umugambi wo gushaka uwo tuzabana cyangwa umugabo twahuye nk’inshuti.”

Ciru avuga ko yari ategereje kwinjira muri kaminuza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye igihe bahuraga.Greg yashakaga gusa inshuti yo gukora imibonano mpuzabitsina kurubuga rwa Facebook haje kuvamo urukundo.

Uyu mukobwa Ati “Ariko ikibabaza cyane ni uko abantu benshi bibaza uburyo umukobwa w’imyaka 19 yemeye guhura n’umugabo urengeje imyaka 50. Yaba yarashakaga iki niba atari indaya?”

Igisubizo ni uko hagati yanjye na Greg nta muntu n’umwe wari ufite gahunda yo gushyingirwa cyangwa gukunda uretse ubucuti kandi hari n’ibindi byinshi twaganiriyeho mu nama yacu ya mbere, urugero nk’akazi ke, ibyerekeye ubuzima bwanjye n’ibindi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku Rubyiruko cyane cyane: Nimureka gukora ibi bintu, mwitegure ubuzima bwiza n’iterambere mwarose kuva kera

Umukobwa w’icyuki yatanze itangazo arangisha akana k’agahungu bakoranye ubukwe bakiri abana