Uyu mukobwa ukomeje kuza ku mwany wa mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yitwa Kabagema Laila.Kuva amatora yatangira mu irushanwa Miss Rwanda 2021, Kabagema Laila ntiyigeze ava ku mwanya wa mbere, kugeza ubu afite amajwi agera mu bihumbi 150 ku butumwa bugufi naho kuri interineti ni ibihumbi 24.
Uretse kuba ari uwa mbere Kabagema Laila arusha abo bahanganye amajwi menshi kuko hagati ye n’umukurikiye harimo ikinyuranyo cy’amajwi asaga ibihumbi 20.
Kabagema ntabwo asanzwe ari icyamamare mu Rwanda ngo bibe ari byo akesha amajwi ari kubona, ahubwo bigaragara ko afite izinda mbaraga ziri kumusunika.
Kabagema Laila avuga ko kugira inshuti n’umuryango bamushyigikira ari byo bitumye ageza iki gihe ari we urusha abandi amajwi.
Ati “Ibanga nta rindi nuko mfite abantu banshyigikiye benshi, haba mu muryango, inshuti, abo twiganye.”
Uyu mukobwa w’imyaka 19 avuga ko abo bantu azi neza ko bamushyigikiye bashobora kuba bageze kuri 500 byibuze 300 muri bo batora buri munsi.
Ati “Mfite amatsinda atatu ya WhatsApp kandi nta n’imwe iri munsi y’abantu 150. Umuntu ashobora kuvuga ati ‘nabonye ibihumbi bitanu agatora, n’abandi gutyo. Byibuze abantu 300 ku munsi bashobora gutora.”
Kuri Kabagema ngo kuba agejeje uyu munsi ari uwa mbere mu matora, bimuha icyizere ko azajya mu mwiherero adahatanye ariko bitanabashobotse yiteguye neza.
Ati “Ubu nifitiye icyizere cyane ko nzinjira mu mwiherero ariko ndi kwita ku mushinga wanjye kugira ngo nzawusobanure neza.”